UBUTABERA

INCAMAKE KU MIKORERERE YA MAJ N’ABUNZI

1.INCAMAKE KU MIKORERERE YA MAJ

MAJ bivuga mu magambo arambuye y’igifaransa Maison d’Accès à la Justice, nkuko bisanzwe ikorera mu Turere twose tw’u Rwanda.

Mu nshingano zayo muri rusange ikaba ishinzwe kwakira ibibazo by’Abaturage, akaba ari umurimo uhuriweho n’abakozi 3 muri buri Karere.

Hari Umuhuzabikorwa wa MAJ NYABIHU, ushinzwe guhuza ibikorwa byose bya MAJ , Umukozi wa MAJ ushinzwe kurangiza imanza z’abatishoboye ( MAJ Assistant in Charge of Judgment Execution );

Hari kandi umukozi ushinzwe GBV no gukurikirana ibikorwa by’Abunzi mu Karere

Muri rusange MAJ itanga ubujyanama mu bijyanye n’amategeko, igakora ubuvugizi ku bw’abayigana mu zindi nzego, igakora imyanzuro yo gutanga ibirego mu nkiko ku baturage ibona ko ari ngombwa.

Umuhuzabikorwa wa MAJ kandi yunganira kandi agahagararira mu nkiko abatishoboye babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Umukozi wa MAJ ushinzwe kurangiza imanza arangiza imanza z’abatishoboye bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kigaragazwa n’icyemezo gitangwa n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Muri make MAJ ikorana hafi na hafi n’Akarere mu rwego rwo gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no kubagira inama ku bibazo baba bafite bijyanye n’amategeko.

MAJ kandi ifasha mu gukurikirana ibikorwa by’Abunzi bya buri munsi, kubagenera amahugurwa mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’ubuhuza ,amategeko akunze gukoreshwa hakurikijwe ibibazo bakemura muri Komite zabo.

MAJ kandi binyuze ku mukozi ushinzwe kurangiza imanza ikurikirana irangizwa ry’imanza mu Karere ka Nyabihu ndetse ikanahugura abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bakorera mu Karere.

2.INCAMAKE KU MIKORERE Y’ABUNZI MU KARERE

Mu Karere ka Nyabihu dufite Komite z’Abunzi z’imirenge 12,iz’utugari 83.

Ubusanzwe Abunzi bagengwa n’itegeko n° 37/2016 ryo ku wa 08/09/2016 rigena imitunganyirize, ifasi,ububasha n’imikorere bya komite y’abunzi.

Nkuko biteganywa n’iri tegeko ibibazo bitangwa mu buyobozi k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari cg Umurenge bitewe n’urwego bariho, ugishyikirijwe akagishyikiriza abunzi nabo bagashyiraho umunsi wo kugikemura.

Mu karere ka Nyabihu hari Komite z’Abunzi 85, zirimo 73 z’utugari na 12 z’imirenge. Buri Komite ikagira umunsi wo guteraniraho igakora ubutumire bw’Abafitanye ikibazo ndetse igashyiraho umunsi wo ku gikemura mu buryo bwo kunga cyangwa bwo gufata umwanzuro mu gihe abafitanye ikibazo bananiranywe kumvikana.

Muri rusange Abunzi bahabwa amahugurwa yo kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’akazi kabo k’ubwitange,bagahabwa ibikoresho . Ibyo byose bikorwa na MINIJUST ku bufatanye n’abaterankunga bakorera mu Karere ka Nyabihu aribo RCN Justice & Démocratie.

Mu mikorere yabo abunzi bagengwa n’itegeko twavuze haruguru naho ku bijyanye n’imyitwarire yabo, bakagengwa n’iteka rya Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta.

Komite y’Abunzi itorwa na njyanama y’urwego barimo ikaba ari nayo ifata umwanzuro wo kwirukana umwumzi wagaragayeho imyitwarire mibi idashobora kubangikanywa n’akazi ko kunga.

Komite z’Abunzi ku rwego rw’Akarere zikurikiranwa kandi zikagirwa inama n’Umukozi wa Minisiteri y’Ubutabera uzwi nka MAJ ushinzwe GBV & ABUNZI Commettees.

AMAZINA Y’ INKIKO N’ AMASHAMI YA NPPA

-Urukiko rw’ ibanze rwa Mukamira n’ ishami ry’ ubushinjacyaha: bikorerera mu Murenge wa Mukamira Akagari ka Rubaya, Umudugudu wa Gashomero

-Urukiko rw’ ibanze rwa Jomba n’ ishami ry’ ubushinjacyaha : bikorera mu Murenge wa Jomba, Akagari ka Nyamitanzi Umudugudu wa Rugera.

Amategeko Shingiro-RALGA

Itegekonshinga

Andi mategeko

Ahandi wasanga amakuru ajyanye n' Ubutabera: MINIJUST ; NPPA