Kuri uyu wa 24/09/2017, igikorwa cya Rwanda Shima Imana cyabereye mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu. Ku rwego rw'Akarere cyabereye mu Murenge wa Mukamira, kuri ADEPR Rurengeri.

Muri iki gikorwa kitabiriwe n’abaturage benshi harimo n’abahagarariye amadini atandukanye, habayeho gushima Imana ibyiza yakoreye Abanyarwanda,harimo kuba amatora yaragenze neza Abanyarwanda bakihitiramo Umukuru w'Igihugu ubayobora,ubuyobozi bwiza,gahunda nziza zigamije gufasha Abanyarwanda batishoboye ndetse n’iziteza imbere Abanyarwanda muri rusange. Umushyitsi mukuru akaba yari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Bwana Mugwiza Antoine.

Share Button