Kuri uyu wa 30/09/2017, mu Karere ka Nyabihu, umuganda ngarukakwezi wakorewe mu Mirenge yose igize aka Karere.

Ku rwego rw’Akarere,wakorewe mu Mudugudu wa Murungu, Akagari ka Gahondo, Umurenge wa Rurembo, ahasijwe ikibanza ndetse hanatundwa n’amabuye yo kubaka ibyumba 10 by’ishuri rya Groupe Scolaire Murungu.

Abaturage bakaba bitabiriye ari benshi, hari Abayobozi b’Akarere ka Nyabihu n’izindi nzego bakorana,Depite MWIZA Esperance,Umushyitsi mukuru akaba yari Minisitiri w'uburezi akaba n'Imboni y'Akarere ka Nyabihu, Musafiri MaLimba Papias.

Nyuma y’umuganda hatanzwe ibiganiro bitandukanye, harimo n’icyo kwitabira icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Share Button