Kuri uyu wa 5 Ukwakira 2017, mu Mirenge yose y’Akarere ka Nyabihu, hizihijwe umunsi mukuru mpuzamahanga wa Mwarimu.

Insanganyamatsiko igira iti:"Umwarimu ushoboye,inkingi y'ireme ry'uburezi". Ku rwego rw'Akarere uyu munsi wabereye mu Murenge wa Shyira, ahaturutse umwarimu w'Indashyikirwa ku rwego rw'Akarere.

Buri mwarimu w'Indashyikirwa muri buri Murenge yahawe Laptop,uwo ku rwego rw'Akarere yongerewe modem.

Mu ijambo ry'umushyitsi mukuru(Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu)yashimiye abitabiriye, anasubira ku nsanganyamatsiko y'uyu munsi.

Yasabye abarezi guharanira kuba Indashyikirwa bashyigikira gahunda za Leta.

Share Button