Mu Karere ka Nyabihu, ku wa 28/10/2017,umuganda rusange ngarukakwezi wakorewe mu Mirenge yose igize aka Karere. Ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Busoro,Umurenge wa Karago,ahakozwe igikorwa cyo gukorera ishyamba rya Leta kuri hegitari (ha) 25. Akaba ari no muri gahunda yo gutangiza igihembwe cyo gutera amashyamba.

Uyu muganda ukaba waritabiriwe n’abaturage bo mu Murenge wa Karago, Abayobozi b’Akarere ka Nyabihu n’Inzego z’umutekano. Umushyitsi Mukuru akaba yari Honorable Uwamama Marie Claire.

Share Button