Kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2017, ku kibuga cy’umupira cya Bigogwe habereye umukino w’umupira w’amaguru wahuje abakozi bakorera ku rwego rw’Akarere n’abakozi bakorera ku rwego rw’Umurenge harimo n’Abayobozi babo.

Ni umukino wari ugamije gushimangira siporo y’abakozi ya buri wa gatanu w’icyumweru ndetse no kuyikangurira abaturage muri rusange.

Umukino warangiye Abakozi ku rwego rw’Akarere batsinze ibitego bitatu (3) kuri bibiri (2) by’abakozi bakorera ku rwego rw’Umurenge. Ukaba wari umukino ushimishije kandi abakinnyi bakaba biyemeje kongera imyitozo kugira ngo imikino itaha bazayitwaremo neza.

Uyu mukino kandi wanyujijwe no kuri Radiyo y’abaturage ya Musanze (RC Musanze), muri gahunda yayo yo kwegera abaturage ndetse no kubahuza n’Abayobozi babo.

Share Button