Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27/12/2017, mu cyumba cy’inama cya Guest house Mukamira habereye inama yateguwe na ProFemmes Twese hamwe. Haganiriwe ku mategeko n’amahame agenga uburinganire hagati y’umugabo n’umugore n’uruhare rw’umugore muri politiki yimakaza ayo mahame (Promoting Gender Responsiveness in public Policies and Plans and Monitoring Government Gender Commitments at Local and National level). Ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Madamu MUKANSANGA Clarisse, naho ProFemmes Twese hamwe yari ihagarariwe na Madamu UMUBYEYI Marie Mediatrice.

Share Button