Kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 Mutarama 2018, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyabihu habereye inama yo gutegura urugerero ruciye ingando. Inama yayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Bwana UWANZWENUWE Théoneste.

Hari intumwa za komisiyo y’Igihugu y’Itorero baje kwifatanya n’ubuyobozi bw’Akarere muri icyo gikorwa ziyobowe na Bwana RUGEMINTWAZA Népo; Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, umukozi ushinzwe urugerero muri komisiyo ; KARUBANDA Dieudonné, UWASE Alphonsine, ushinzwe umutungo muri komisiyo, BAJYANAMA Donatien; waturutse muri Minisiteri y’Ubuzima.

Inama yitabiriwe n’abahagarariye inzego z’umutekano, abayobozi b’amashami ku rwego rw’Akarere bafite uruhare mu gikorwa cyo gutegura urugerero ruciye ingando hamwe n’umutahira w’Akarere. Harebewe hamwe aho imyiteguro igeze no gusobanukirwa amabwiriza agenga urwo rugerero.

Hemejwe ko ku wa kabiri, tariki ya 16/01/2018 ari ugusura site aho uru rugerero ruzabera mu Murenge wa Mulinga.

Nyuma ya saa sita hakurikiyeho umuhango wo gutangiza urugerero, ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Bigogwe; umushyitsi mukuru yari Bwana RUGEMINTWAZA Népo.

Share Button