Mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa mbere tariki ya 15/01/2018, itsinda ry’abadepite riyobowe na Hon. MUKAYUHI RWAKA Constance ryakiriwe n’umuyobozi w’Akarere; Bwana UWANZWENUWE Théoneste.

Abadepite bagiriye ibiganiro mu cyumba cy’inama cya Guest house ya Mukamira n’abayobozi b’Akarere mu nzego zitandukanye, barimo: abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Perezida wa JADF, abayobozi b’amashami mu Karere, abahagarariye inzego z’umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere.

Ku murongo w’ibyigwa, kwari ukurebera hamwe uko uruzinduko ruteganyijwe kuva 15 kugeza kuri 20/01/2018 mu Karere ka Nyabihu ruzakorwa, bagomba gusura imishinga y’iterambere iteganyijwe gukorwa mu ngengo y’imari 2017-2018 no gusura abaturage bakabaganiriza ku bijyanye n’amajyambere.

Share Button