Kuri uyu munsi wa kabiri, tariki ya 23 Mutarama 2018, kuva saa 10h00 kugeza saa 13h30, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyabihu; habereye inama yo gutegura igihembwe cy’ihinga 2018B yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Bwana UWANZWENUWE Théoneste .

Inama yitabiriwe n’umukozi wa RAB wari uhagarariye ubuyobyozi bw’iki kigo mu Ntara y’Iburengerazuba , Wilbert USABYISA, abahagarariye inzego z’umutekano, hari kandi n’abafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi.

Iyi nama kandi yari itumiwemo, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Abakozi bashinzwe ubuhinzi n’abakozi bashinzwe ibijyanye n’ubworozi, ba SEDOs b’Utugari, aba agrodealers bose bakorera mu Karere, ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu buhinzi n’ubworozi.

Iyi nama yize ku ngingo nyinshi harimo;

Kunoza imicungire y’umusaruro w’ibirayi ndetse no gufata neza umusaruro wa season 2018A,

Kugaragaza uko igihembwe cya 2018A cyagenze ,

Gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2018B, harebwa ibimaze gukorwa ndetse n’ibisigaye,

Ibijyanye n’ubworozi,

Imicungire y’amashyamba na carrières,

Ibindi…

Share Button