Mu Karere ka Nyabihu, Kuri uyu wa mbere, tariki ya 29/01/2018, mu cyumba cy’inama cy’Akarere habereye inteko rusange y’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth volunteers in community policing, YVCP) mu kurwanya no gukumira ibyaha; iyobowe n’ umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, UWANZWENUWE Théoneste.

Iyo nama yize kandi ifata imyanzuro ku ngingo nyinshi zitandukanye;

Uruhare rwa YVCP mu kubaka u Rwanda twifuza,

Kwibukiranya indangagaciro za YVCP,

Kurwanya no gukumira ibyaha,

Gahunda yo kurwanya imirire mibi n’isuku nke bigaragara mu Karere ka Nyabihu,

Urahare rwa YVCP mu gufasha urubyiruko ruri ku rugerero,

Kugira uruhare ku munsi mukuru w’Intwari uzaba ku ya 01/02/2018,

Gukomeza kongera abanyamuryango ba YVCP .

Nyuma y’inama hafashwe imyanzuro ikurikira ;

Gukora screening ku bantu bakoresha ibiyobyabwenge, ingo zibana mu makimbirane ndetse n’abana bataye ishuri.

Gukomeza gushyira imbaraga mu kurwanya imirire mibi ndetse n’isuku nke bigaragara mu miryango imwe n’imwe aho urubyiruko rwatwaye urutonde rw’imiryango 400 yagaragayemo abana bafite imikurire mibi izubakirwa uturima tw’igikoni mu rwego rwo kurwanya imirire mibi.

Gukomeza gukorana bya hafi n’intore ziri ku rugerero kugira ngo zese mihigo zahize.

Gukomeza ubukangurambaga mu gukumira ibyaha bikurukira ;

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

Kurwanya ruswa, akarengane n’icuruzwa ry’abantu

Iyo nama yitabiriwe na ;

NDAYISABA Peter (Commissionner of legal affairs at national level)

BUNEZERO Jean Baptiste (Coordinator of YV Nyabihu)

MURWANASHYAKA Bosco (Umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na sports mu Karere)

BYUKUSENGE Jacqueline (Umutahira w’Akarere)

IP MINANI Alexandre (DCLO)

Lt. Maurice BIGIRIMANA (S9th infBN)

MICOMYIZA Herman (Umuyobozi w’urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi.

Inama ikaba yitabiriwe n’abanyamuryango 246 bahagarariye abandi.

Share Button