Kuri uyu wa kane, tariki ya 08/02/2018, mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Rambura; twakiriye delegation ya Helmut foundation iyoboboye na Perezida wa yo HELMUT V. wo mu Ntara ya Rhénanie Palatinat, mu Gihugu cy’Ubudage. Kuri uyu munsi wa mbere w’uruzinduko rw’iyi delegation ruzamara iminsi ibiri, ni ukuvuga kuwa kane no kuwa gatanu; tariki ya 08-09/02/2018, rwatangiriye mu kigo cy’amashuri cya Kibihekane yabereye umuhango wo gutaha inyubako izafasha ikigo kwigisha amasomo y’ubwubatsi, yubatswe ku bufatanye na Helmut foundation ihagarariwe na Bwana HELMUT uturuka mu Ntara ya Rhenanie Palatinat yo mu Gihugu cy’Ubudage.

Bakomereje mu rwunge rw’amashuri ya Rambura-Filles, ari naho hizihirijwe isabukuru y’imyaka mirongo itatu (30) Helmut Foundation imaze ifitanye umubano n’ Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Rambura by’umwihariko.

Hasuwe ahazubakwa ibyumba by’amashuri bitandatu (6) muri iri shuri rya Rambura-filles ku nkunga ya Helmut foundation.

Muri ibi birori byo kwizihiza iyo sabukuru, umushyitsi mukuru yari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana MUNYANTWARI Alphonse, yakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Bwana UWANZWENUWE Theoneste, hari inzego z’umutekano mu Karere, abakozi b’Akarere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri.

Share Button