Ku wa kabiri, tariki ya 13/02/2018, mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Jenda, habereye ibirori bijyanye n’umuhango wo gutangiza igikorwa cyo gutanga inka ijana na mirongo itanu (150) mu Mirenge ya Bigogwe, Jenda, Karago, Kintobo) ku bufatanye na ADRA Rwanda.

Izo nka zahawe abatishoboye bafite abana bari munsi y’imyaka itanu (5) mu rwego rwo kubarinda imirire mibi.Mu Murenge wa Jenda hatanzwe amatungo mirongo ine (40)

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana MUNYANTWARI Alphonse na ho ku ruhande rw’umufatanyaborwa ADRA Rwanda hari Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, Pasiteri BYIRIGIRO.

Hari kandi n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Bwana UWANZWENUWE Theoneste, umuyobozi wa Police mu Karere ka Nyabihu, abakozi b’Akarere, ab’Umurenge ndetse n’Aba ADRA Rwanda.

Share Button