Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 28/02/2018, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyabihu, habereye Ikiganiro mbwirwaruhame cyateguwe ku bufatanye bw’Akarere n’umushinga ADI TERIMBERE .

Icyo kiganiro cyanyuraga ako kanya kuri Energy Radio-Musanze.

Cyatangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyabihu, MUGWIZA Antoine.

Ikiganiro cyari gishingiye ku bijyanye n’itangwa rya serivisi mu buhinzi no mu butaka.

Nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ ubukungu hamwe n’umukozi wa ADI TERIMBERE, hakurikiyeho ibibazo bitandukanye by’abaturage binyuze kuri Energy Radio, aho abaturage babazaga ibijyanye na serivisi bahabwa bibanda cyane cyane ku byangombwa by’ubutaka , kwishyurwa imitungo yangijwe kubera ahanyujijwe ibikorwa remezo n’ibindi.

 

 

Share Button