Ku wa gatatu, tariki ya 28/02/2018, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyabihu, nyuma ya saa sita habereye inama ya CLADHO, aho bagaragaje ko hakenewe ubufatanye buhagije bw’inzego zitandukanye muri gahunda zose z’Akarere (Planning, budgeting and monitoring).

Muri iyi nama hibukijwe ko Akarere kagomba kumenya ko imbaraga nyinshi gafite ziboneka mu bafatanyabikorwa .

Muri iyi nama kandi hibukijwe imyanzuro y’inama ya Komisiyo y’ubutabera ya JADF kuko iki cyifuzo cyatanzwe.

Iyi nama yitabiriwe n’itsinda rinini ryari riyobowe na vice chairperson wa CLADHIO, MANIRAHO Innocent na CSOs ku rwego rw’Igihugu.

Inama yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterabere ry’ubukungu, MUGWIZA Antoine.

Hari kandi Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Nyabihu, abahagarariye inzego z’umutekano, abakozi batandukanye ku rwego rw’Akarere hamwe n’abandi bafatanyabokorwa.

Share Button