Ku wa gatatu, tariki ya 14/3/2018, mu cyumba cy’inama cya Guest house ya Mukamira iherereye mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, habereye inama y’inteko rusange ya JADF idasanzwe.

Inama yatumiwemo aba bakurikira:

Abafatanyabikorwa bose bakorera mu Karere ka Nyabihu

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere

Abagize Komite Nyobozi y’Akarere

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere

Abayobozi b’amashami mu Karere

Abagize komite y’impuzamatorero n’amadini

Inama yabanjirijwe n’ikiganiro cyatanzwe n’umukozi w’umushinga Hortlnvest/SNV wagize uruhare kandi ugatera inkunga iyi nama.

Uyu mukozi yagaragaje ibikorwa bateganya bijyanye no giteza imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto.

Nyuma yo gusesengura uyu mushinga hatanzwe inama ndetse hafatwa gahunda yo kunonosora ibizakenerwa muri uyu mushinga.

Ku bijanye n’imihigo y’Akarere, muri rusange inama y’inteko rusange ya JADF yabaye mu buryo bwo gusubiza ibyifuzo by’abafatanyabikorwa ku bijyanye no kugira uruhare n’ubufatanye mu kwesa imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2017-2018.

Muri rusange imihigo yasuzumwe umuhigo ku wundi harebwa cyane cyane imihigo ikiri inyuma, ibibazo yaba ifite ndetse no gushakira hamwe uko yazamuka.

Abitabiriye inama basanze hari imihigo ikeneye gushyirwamo ingufu ikiri inyuma, abafatanyabikorwa bizeza abari bitabiriye inama ko bagiye gushyiramo imbaraga.

Umuyobozi yasobanuye ko abafatanyabikorwa bakwiye kurushaho kunoza ibikorwa byabo bikaba byafasha neza kugera ku ntego, asaba ko bagaragaza neza mu buryo busobanutse ibyo bizafasha mu kwesa imihigo y’Akarere.

Share Button