Komisiyo ya Sena y’imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage yagiriye uruzindiko rw’iminsi ibiri mu Karere ka Nyabihu, ku wa kane no kuwa gatanu, tariki ya 15-16/3/2018.

Nyuma y’inama iri tsinda ry’abasenateri rigizwe na Senateri NIYONGANA Gallican; uyoboye itsinda, Senateri MUKANKUSI Perrine, Senateri MUSABEYEZU Narcisse, itsinda ryunganirwa na Bwana HARELIMANA Vianney, ryagiranye n’abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Umuyobozi ushinzwe ubuzima, Umuyobozi ushinzwe igenamigambi, Umuyobozi ushinzwe uburezi, Umuyobozi w’Ibitaro by’Akarere, abahagarariye amadini, abahagarariye imiryango itari iya Leta ikorera mu Karere, basuye ikigo cya Groupe Scolaire st Agnes Gitebe , giherereye mu Murenge wa Mulinga.

Abasenateri bagiranye ibiganiro n’abanyeshuri ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’abasenateri ni ukuvuga kuwa gatanu, tariki ya 16/3/2018; abagize itsinda rya Komisiyo basuye Ikigo nderabuzima cya Kora, giherereye mu Murenge wa Bigogwe, aho basuye serivisi zitandukanye, harimo gahunda yo kuboneza urubyaro, abanjyanama b’ubuzima, abakuriye umugoroba w’ababyeyi, abafite ubumuga, CNF, CNJ, abayobozi b’Imidugudu; abatumiwe bose bahawe urubuga rwo gutanga ibitekerezo. Ubuyobozi bw’Akarere bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu MUKANSANGA Clarisse.

Share Button