Uyu munsi, ku wa 27/3/2018, mu cyumba cya La Corniche Motel Mukamira, mu Murenge wa Mukamira, Akarere ka Nyabihu habereye inama ku bufatanye na ADRA Rwanda mu mushinga EMBRACE;

Iyi nama yari igamije kugaragaza umushinga mushya:

Ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi y’ubuzima

Ikoranabuhanga mu kurwanya imirire mibi.

Hatanzwe ibiganiro, hagaragazwa mu nshamake uko umushinga uteye n’uko uzashyirwa mu bikorwa n’imiryango:

-SickKids

-Chalkboard Education

Iyi miryango ikaba ikorera mu bigo bitandukanye byo ku isi, harimo amashuri, NGOs, ibigo bya leta bitandukanye…

SickKids ni ibitaro mpuzamahanga bivura abana bari hagati y’imyaka (0-18 years)

Inama yari yatumiwemo inzego zitandukanye, harimo iz’ubuyobozi bw’Akarere, iz’ubuzima, ubuhinzi, uburezi, umuryango, uburinganire, JADF…

Inama yarangiye umuyobozi w’Akarere, Bwana UWANZWENUWE Theoneste, ashimira uyu mushinga kuko uziye igihe kandi yizeza abafatanyabikorwa ubufatanye kugira ngo uzagere ku ntego zawo.

Share Button