Nyabihu, ku wa 13/4/2018, mu Midugudu yose, hasojwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwego rw'Akarere ka Nyabihu umuhango wo gusoza icyunamo waranzwe no gushyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mukamira, imibiri 2 yabonetse y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango ukaba witabiriwe, n'Abayobozi mu nzego zitandukanye, abaturage b'Akarere ka Nyabihu ndetse n'abandi baturutse hirya no hino.

Mu butumwa bwatwanzwe harimo ubwo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikindi cyagarutsweho ni ugukomeza guharanira ubumwe n'ubwiyunge mu Banyarwanda.
Umushyitsi mukuru yari Senateri Bizimana Evariste.

Share Button