Mu rwego rwo guha ubutabazi abasenyewe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu Mirenge itandukanye igize Akarere ka Nyabihu, cyane cyane Imirenge ya Bigogwe, Jenda, Mukamir na Mulinga, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 25 Mata 2018, Minisitiri w’Imicungire y’ibiza no Gucyura impunzi; Madamu DeBonheur Jeanne d’Arc, aherekejwe n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Akarere, basuye kandi batanga imfashanyo ku miryango yagize ikibazo cy’ibiza.

Mbere yo kugirana inama n’abaturage bo mu Murenge wa Jenda, aba bayobozi basuye ahantu hatandukanye hangijwe n’ibiza byatewe n’imvura mu Mirenga ya Bigogwe, Jenda na Mukamira.

Nyuma yo gusura bahuriye n’abaturage b’Umurenge wa Jenda ku biro by’Umurenge ari naho habereye inama; ni muri urwo rwego rero aba bayobozi bari kumwe na Minisitiri w’Imicungire y’ibiza no Gucyura impunzi bahaye abaturage basizwe iheruheru n’ibiza imfashanyo irimo ibikoresho bitandukanye byo kuba bifashisha muri ibi bihe by’ibibazo. Ibyo bikoresho harimo: amasafuriya, amahema, imikeka, ibikoresho by’isuku n’ibindi bitandukanye.

Share Button