Mu kigo cy’ishuri cya Nkelima Catholique, giherereye mu Murenge wa Shyira, Akarere ka Nyabihu; kuri uyu wa kabiri, tariki ya 08/5/2018, hatashywe inyubako nshya.

Izo nyubako zatashywe zigizwe n’ibyumba bibiri by’amashuri, icyumba kizakorerwamo ibiro by’umuyobozi w’ishuri, ibyumba by’ubwiherero…

Izi nyubako zatashywe zubatswe ku bufatanye bushingiye ku mubano w’u Rwanda n’Intara ya Rhenanie Palatinat yo mu Gihugu cy’Ubudage. Iyi Ntara ya Rhenanie Palatinat ikaba ifitanye umubano wihariye n’Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Inkunga y’ubufatanye muri ibi bikorwa yanyuze mu kigo cyitwa ‘’The Fly & help Foundation’’ cyashinzwe na Reiner Reutsch, ari na we wari ugihagarariye muri iki gikorwa.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’itsinda ry’abafatanyabikorwa baturutse mu Gihugu cy’Ubudage.

Hari abayobozi mu nzego zitandukanye ku rwego rw’Akarere bayobowe n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu MUKANSANGA Clarisse.

Share Button