Mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, kuri uyu wa kane tariki ya 17/5/2018 hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kurandura burundu kugwingira kw’abana bato (Stunting prevention and reduction).

Uyu muhango watangijwe na Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa NGIRENTE Edouard.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abashyitsi n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu, abayobozi muri za Minisiteri zitandukanye, abahagarariye abafatanyabikorwa ba Guverinoma y’u Rwanda mu iterambere.

Iyi gahunda yo kurwanya kugwingira kw’abana bato yatangijwe mu Turere 13 tw’Igihugu dufite umubare munini w’abana bagwingiye.

Kuri gahunda y’uyu munsi, aba bayobozi bateye imboga mu karima k’igikoni kubakiwe uwitwa Mahoro Jeannette, utuye mu Mudugudu wa Bikingi, Akagari ka Kijote, Umurenge wa Bigogwe, hafi ya ECD.

Nyuma yo gusura akarima k’igikoni, hasuwe ECD iherereye mu Murenge wa Bigogwe.

Hakozwe kandi igikorwa cyo gusura ihema ryatangirwagamo serivisi zijyanye n’ubuzima bw’umwana harimo izigaragaza uko ubuzima bw’umubyeyi utwite n’ubw’umwana bukurikiranwa mu minsi igihumbi, n’izindi.

Abakinnyi b’Urunana nabo berekanye umukino ugaragaza impamvu zibangamiye imibereho myiza y’umuryango bigatera igwingira ry’abana.

Nk’uko byavuzwe haruguru, umushyitsi mukuru yari Minisitiri w’Intebe, Nyakubahwa NGIRENTE Edouard.

Uyu muhango witabiriwe kandi n’abandi bayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’Igihugu, harimo: Minisitiri w’Iterarambere ry’Umuryango,

Umuyobozi uhagarariye Banki y’isi mu Rwanda,

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC,

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba

N’abandi.

Share Button