Kuri uyu wa kane, tariki ya 07/6/2018, mu Murenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu, habaye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahazukwa inzu, y’ababyeyi izubakwa ku bufatanye n’umushinga ADRA uterwamo inkunga n’Igihugu cya Canada.

Nyuma yo gushyiraho ibuye ry’ifatizo, umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Madamu MUSABIMANA Odette ari kumwe n’abahagarariye ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi, bagiye guha inzu, inka n’indi mitungo byagenewe umuryango w’uwitwa BIZAGWIRA Jean Baptiste na Gaudence, batuye mu Murenge wa Karago, Akagari ka Cyamabuye.

Uyu mwaryango wemerewe ubu bufasha igihe wasurwaga n’umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bagasanga bafite abana b’impanga kandi batishoboye.

Share Button