Ku wa 06-07/6/2018, mu Karere ka Nyabihu habereye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF Open day). Ni igikorwa ngarukamwaka giteganywa na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, ashyiraho JADF akagena inshingano n’imiterere byayo.

Igikorwa cyatangiye saa tanu za mu gitondo ku wa 06/6/2018, gifungurwa ku mugaragaro n’Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUSABIMANA Odette.

Yibukije insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Gukorera hamwe, serivisi nziza, umusingi w’iterambere’.

Uyu muyobozi yashishikarije abayobozi, abafatanyabikorwa ndetse n’abaturage gukorera hamwe kuko ari byo bifasha kugera ku musaruro.

Umuyobozi wa JADF na we yafashe umwanya asobanurira abari bitabiriye impamvu y’iki gikorwa n’akamaro gifitiye abaturage, ashimira abafatanyabikorwa bitabiriye aho yagaragaje ko bagizeuruhare rukomeyemu iterambere ry’Akarere binyuze mu mishinga itandukanye.

Yakomeje asaba ko gahunda y’ibikorwa yajya yubahirizwa nk’uko iba yaragaragajwe mu igenamigambi abafatanyabikorwa baba baratanze.

Nyuma y’ijambo ry’ikaze,habaye igikorwa cyo gusura stands aho buri mufatanyabikorwa yahawe umwanya wo kumurika ibyo yagezeho mu mwaka wa 2017-2018.

Muri iyi gahunda hari hateganyijwe igikorwa cya Accountability day,cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere aho cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye:

Abagize Inama Njyanama y’Akarere

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ab’Utugari

Abakuru b’Imidugudu

Abahagarariye CNF, CNJ, NCPD..

Inzego z’umutekano

Abahagarariye amadini

Abahagarariye ibigo bya Leta n’iby’ibyigenga

Amakoperative

Uhagarariye PSF

Inganda

Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere ka Nyabihu n’abandi

Habaye nanone ikiganiro mbwirwaruhame ku kibazo cy’imirire mibi mu Karere no kugwingira, uko giteye ndetse n’impamvu zo kukirwanya. Iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere.

Iri murikabikorwa ryasojwe hashimirwa abaryitabiriye kandi basabwa gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa biteza imbere Akarere.

Share Button