Mu Karere ka Nyabihu, kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27/6/2018; habaye umuhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

Uyu muhango wo kwibuka wateguwe n’Iterero rya ADEPR/Nyabihu, mu rwego rwo kwibuka abari abayoboke b’iri torero bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mwaka wa 1994.

Urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Cyamabuye rusorezwa ku rusengero rwa ADEPR,ruherereye mu Murenge wa Jenda, Akagari ka Bukinanyana.

Nyuma y’umuhango wo gutaha ku mugaragaro ikimenyetso cy’urwibutso (monument) kigaragaza urutonde rw’amazina y’izo nzirakarengane no gushyiraho indabo, hakurikiyeho ibiganiro birimo ubutumwa bwinshi bujyanye no kwibuka twiyubaka byatanzwe n’Abayobozi bari bitabiriye iki gikorwa.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye, harimo Umudepite mu Nteko ishinga amategeko, Honorable UWAMAMA Marie Claire, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo, Madamu MUSABIMANA Odette, Ukuriye Ingabo mu Karere ka Nyabihu, Lt Col CUBA Vianney, Ukuriye inzego za Police mu Karere ka Nyabihu, Sup. KAYUMBA Faustin, abayobozi b’inzego zitandukanye ku rwego rw’Akarere; Abayobozi b’Itorero ADEPR ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba ndetse no ku rwego rw’Akarere.

 

 

Share Button