Kuri uyu munsi wa gatatu, tariki ya 25 Nyakanga 2018, mu cyumba mberabyombi cy’Akarere ka Nyabihu, habereye ibiganiro byahuje urubyiruko muri gahunda yo kwimakaza “Ndi Umunyarwanda” mu rubyiruko.

Ibi biganiro byafuguwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette, hari kandi n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ku rwego rw’Akarere, harimo inzego abahagarariye inzego z’umutekano.

Hatanzwe ibiganiro n’abayobozi batandukanye,

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyabihu, Lt Col. CUBA Vianney, yatanze ikiganiro ku mateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu,

Uhagarariye IBUKA ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, Bwana JURU Anastase, yatanze ikiganiro ku mateka ya Jenoside.

Hatanzwe kandi ubuhamya butandukanye, bwatanzwe n’Abarinzi b’Igihango, ari bo, SINGIRANKABO Idrissa, uzwi ku izina rya TURUFU, SINANGUMURYANGO Moise, NDAGIJIMANA Jean Bosco.

Hari kandi n’urubyiruko rwatanze ubuhamya butandukanye, harimo umwe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’undi ufite umubyeyi ufungiye kuba yarakoze Jenoside.

Share Button