Umuganda ngarukakwezi wo ku wa 28 Nyakanga 2018, ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu, wabereye mu Murenge wa Shyira, Akagari ka Kanyamitana, Umudugudu wa Kazirankara.

Uyu muganda witabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera, Bwana BUSINGYE Johnston, akaba yari we mushyitsi mukuru; akaba yari aherekejwe n’ uhagarariye Igihugu cya Suwedi mu Rwanda n’abandi bayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu.

Muri uwo muganda hakozwe igikorwa cyo guharura umuhanda uva ku Mudugudu wa Kazirankara ujya ku kigo cy’amashuri ya Kaburamba. Nyuma y’umuganda umuyobozi w’Akarere, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette, yagejeje ku baturage bitabiriye umuganda ubutumwa bwateguwe bujyanye n’icyo igikorwa.

Kuri uyu munsi kandi nyuma y’umuganda hakomeje igikorwa cy’’Umuriri w’Ubutabera’’(Caravane juridique), kigamije gusobanurira abaturage amategeko no gufasha abaturage bakeneye inyunganizi mu mategeko.

Iki gikorwa cyaranzwe;

Ikinamico yerekana uburyo ihohoterwa ribera mu miryango, uko ryakumirwa ndetse no guhangana na ryo.

Gufasha abaturage bafite ibibazo bisaba ubujyanama mu mategeko

Hari abashyitsi batandukanye baje kwifatanya n’abayobozi ndetse n’abaturage b’Akarere ka Nyabihu,

Minisitiri w’Ubutabera, Bwana BUSINGYE Johnston,

Uhagarariye Igihugu cya Sweden mu Rwanda; Madame Jenny Ohlsson

Umuvunyi wungirije; Madame YANKURIJE Odette;

Umuyobozi wa RCN mu Rwanda; Jonathan Lee

Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Nyabihu na Rubavu

Nyuma y’ibikorwa byose, Minisitiri w’Ubutabera yagejeje abari aho bose ubutumwa.

Share Button