Uyu munsi ku wa gatatu, tariki ya 01/8/2018, mu cyumba cy’inama cya La Corniche Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira habereye igikorwa cyo kumurika ibikorwa by’umuryango utegamiye kuri Leta MCSP Jhpiego no guhagarika ibikorwa byabo bamazemo imyaka itatu mu Karere ka Nyabihu.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abantu batandukanye;

Ku ruhande rwa MCSP hari;

Dr. Stephen Mutwiwa, Country Director,

Dr. Alfred Twagiramungu, FP team leader,

Dr. Edwin Tayebwa, M&E Director,

DR Assoumpta, New born team leader,

Harelimana Modeste, Field program manager,

Bangambiki Evariste,Communication Officer,

Niyonsenga Donatien, Nyabihu District Coordinator

Ku ruhande rw’Akarere ka Nyabihu,

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bwana Simpenzwe Pascal,

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Shyira,

Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi mu Karere,

District JADF Ps

Abayobozi b’ibigo nderabuzima biri mu Karere ka Nyabihu

Ibikorwa bya MCSP byari bifite intego rusange yo guhagarika no gukuraho burundu imfu z’abana n’ababyeyi zishobora kwirindwa. Ibi bikaba byaragezweho hakorwa ibikorwa bitandukanye;

Gufasha mu bikorwa byo kuboneza urubyaro hakoreshwa uburyo bwose ndetse n’ubwa burundu,

Gutanga ubuvuzi bw’ibanze ku bana bakivuka,

Gutanga ubufasha ku babyeyi igihe batwite, babyara na nyuma yo kubyara,

Gusiramura abagabo,

Guhugura abajyana b’ubuzima mu kwita ku babyeyi batwite, ababyaye n’impinja,

Gufasha urubyiruko mu buzima bw’imyororokere,

Kubahiriza ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina(GBV)

Ikurikiranabikorwa muri gahunda y’ubuzima kubyaza imibare amakuru aganisha ku mpinduka nziza,

Kuvura indwara yo kujojoba ku bagore no kuyirinda hubahirizwa ihame rya Serivisi nziza ku buzima bw’ababyeyi,

Kuvura abana bari munsi y’imyaka itanu hakurikijwe amabwiriza ya OMS (Ubuvuzi bukomatanyije)

Gukora ubukangurambaga mu baturage kubijyanye na serivisi nziza.

Share Button