Ku wa gatandatu, tariki ya 25 Kanama 2018, umuganda ngarukakwezi ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Kintobo, Akagari ka kitobo, Umudugudu wa Gasyo. Hakozwe igiorwa cyo gusiza ikibanza kizubakwamo ibyumba bitatu by’amashuri, ku rwunge rw’amashuri ya Kintobo.

Uyu muganda wari witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego zose, hari Minisitiri w’Uburezi, Dr. MUTIMURA Eugene, ari na we mushyitsi mukuru, hari kandi;

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette,

Umuyobozi w’Inama Nyanama y’Akarere ka Nyabihu, Bwana GASARABWE Jean Damascene,

Abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere,

Abakozi b’Akarere ka Nyabihu

Abaturage ….

Nyuma y’umuganda, abayobozi baganirije abaturage ku ngingo nyinshi, harimo;

Amatora y’abajyanama b’ubuzima,

Kurwanya igwigira ry’abana,

Kuboneza urubyaro,

ibibazo bijyanye na Human Security,

Gutangira ku gihe MUSA,

Gushishikariza ababyeyi kujyana abana muri ECD,

Kugira isuku ahantu hose,

Nyuma y’umuganda n’ikiganiro n’abaturage, Minisitiri w’Uburezi, akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyabihu yagiranye inama n’abayobozi ndetse n’abakozi b’Akarere ka Nyabihu, aho baganiriye ku ngingo nyinshi uko bagiye besa Imihigo mu minsi yashize, Imihigo y’uyu mwaka 2018-2019, Ibibazo bitandukanye Akarere gafite n’ingorane Akarere gahura na zo mu rwego rwo kwesa Imihigo no gukemura ibibazo byugarije uburezi muri rusange.

Minisitiri w’Uburezi yatanze impanuro nyinshi harimo;

Gusaba abakozi gukorera hamwe,

Gufatira ibihano umukozi bigaragaye ko yishe akazi nkana,

Gukora hakiri kare ibikorwa byose biteganyijwe,

Gusesengura no gushaka ibisubizo hakiri kare ku mbongamizi zatuma Imihigo y’Akarere itagerwaho uko bikwiye.

Share Button