Ku wa gatanu, tariki ya 07/9/2018, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyabihu habereye inama mpuzabikorwa yitabiriwe n’abatumirwa bagera kuri 652.

Inama yayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette.

Inama yitabiriwe:

Abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyabihu,

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyabihu,

Uhagarariye Police mu Karere ka Nyabihu,

Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyabihu,

Abagize Biro ya CNF ku rwego rw’Akarere,

Abagize Biro ya CNJ ku rwego rw’Akarere,

Abagize Biro ya NCDP ku rwego rw’Akarere,

Abakozi b’Akarere ka Nyabihu,

Abafatanyabikorwa,

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari,

Abayobozi b’Imidugudu.

Inama yize ku ngingo zikurikira:

Imikorere y’Itorero ry’Umudugudu,

Kugaragaza aho Akarere gahagaze mu bumwe n’ubwiyunge

Uko Akarere kesheje Imihigo mu mwaka 2017-2018,

Imihigo y’Akarere 2018-2019,

Kugaragaza uko Imirenge ikurikirana mu kwesa Imihigo y’umwaka 2017-2018,

Gusinya Imihigo hagati y’Umuyobozi w’Akarere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge.

Uko Imirenge yakurikiranye mu kwesa Imihigo:

1. Karago (80.2%)

2. Shyira (70%)

3. Mukamira (67.8%)

4. Bigogwe (67.1%)

5. Rambura (66.4%)

6. Jomba (64.7%)

7. Kintobo (64.7%)

8. Rugera (62.8%)

9. Mulinga (61.4%)

10. Rurembo (59.6%)

11. Jenda (57.8%)

12. Kabatwa (56.4%)

Umurenge wa mbere wahembwe igikombe na certificate, Umurenge wa kabiri n’uwa gatatu bahawe certificates gusa.

Imyanzuro yafatiwe mu nama:

Nyuma y’inama abayitabiriye bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo, maze bemeza imyanzuro ikurikira:

IMIHIGO:

Gutegura gusinya Imihigo ku ku nzego z’Utugari, Imidugudu n’imiryango bitarenze tariki ya 15/9/2018,

Ubuyobozi bw’Akarere buzakora Kopi y’Imihigo yanditse zigezwe mu nzego zose kugeza ku muryango,

Abari mu nama biyemeje gukorera hamwe hagamijwe kwesa Imihigo.

ITORERO RY’UMUDUGUDU:

Abari mu nama bemeje ibikorwa bizakorerwa ku rwego rw’Imirenge, Utugari, Imidugudu mu kwezi kwa Nzeri 2018,

-Gukora inama ku rwego rw’Utugari zigamije gutangiza Itorero ry’Umudugudu bitarenze tariki ya 15/9/2018,

-Gukora ibarura ry’ingo no kuzishyira mu masibo atarengeje ingo 20,

-Kurambagiza abatoza bashoboye,

-Kubaka ingamba n’amasibo mu rwego rwo kwihutisha iterambere,

-Kumenya imibare y’abaturage ba buri sibo no kubashyira mu ngamba hashingiwe ku myaka yabo.

KWIMAKAZA UBUMWE N’UBWIYUNGE:

Kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu Midugudu yose, mu mashuri,mu nzego z’imirimo, inzego z’abikorera no mu bindi byiciro byihariye,

Gutanga serivisi nziza mu bo dushinzwe, nta vangura iryo ari ryo ryose cyangwa ikimenyane,

Hafashwe umwanzuro ko abayobozi ku nzego zose bazagirana igihango cyo kudahemukira Igihugu cyababyaye,

Abayobozi biyemeje imikorere n’imikoranire hagamijwe gutanga serivisi nziza ku bo bashinzwe,

Abayobozi biyemeje gukoresha ukuri muri gahunda zose zigamije imibereho myiza n’iterambere ry’umuturage.

Share Button