Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 18 Nzeri 2018, mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Nyabihu, habereye ikiganiro kijyanye na gahunda y’umunsi mukuru mpuzamahanga wa Demokarasi.

Icyo kiganiro cyatanzwe na Hon. Senateri SINDIKUBWABO Jean Nepomuscene, Hon. Senateri KAGOYIRE Bishagara Therese bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette.

Hari kandi abatumirwa baturutse mu nzego zitatandukanye bitabiriye iyi nama;

Abagize Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere ka Nyabihu,

Abagize Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyabihu,

Abahagarariye inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere,

Abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Karere,

Abahagarariye abandi mu nzego zitandukanye zikorera mu Karere.

Ku murongo w’ibyigwa hari igisobanuro, uko Demokarasi yumvikanaga mbere y’ubukoroni, uko abakoroni basenye indangagaciro za Demokarasi y’umwimerere nyarwanda, ingero zifatika z’uko U Rwanda rwubahiriza amahame ya Demokarasi.

Nyuma y’iki kiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere, aba bayobozi bakomereje mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Bigogwe, aho Hon. Senateri SINDIKUBWABO Jean Nepomuscene yatanze ikiganiro kuri Demokarasi agiha abaturage bo mu Murenge wa Bigogwe, ahahuriye Utugari tubiri twa Kijote na Rega.

Muri iki kiganiro hari abayobozi batandukanye ku nzego z’Akarere n’Umurenge;

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu,

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyabihu,

Uhagarariye NISS mu Karere ka NYabihu,

Abahagarariye amadini,

Abagize Inama Njyanama ku Murenge no ku Tugari,

Abahagarariye CNF, CNJ na NCPD,

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari,

Abavuga rikumvikana.

Share Button