Ku wa kane , tariki ya 20/9/2018, mu cyumba cy’inama cy’ishuri rya Bigogwe, ribarizwa muri EAR paroisse ya Bigogwe, mu Murenge wa Bigogwe, Akagari ka Kijote, Umugudugu wa Kazuba habereye inama yahuje ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba n’aborozi bororera mu nzuri za Gishwati bakomoka mu Turere twa Nyabihu, Ngororero,Rubavu na Rutsiro.

Iyi nama yari iyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana HABIYAREMYE Pierre Celestin hamwe n’ubuyobozi bw’utu Turere twavuzwe haruguru.

Muri iyi nama, aborozi bagaragarijwe ko hari isoko riteganyijwe ryo kugura inka zimeze neza, zihaka cyangwa izigeze igihe cyo guterwa intanga muri gahunga ya’’One cow per family’’, aborozi bose bari bitabiriye inama bagera hafi Magana atanu(500) bahise biyandikisha muri iryo soko ryo kugurisha izo nka rizatangwa n’inkeragutabara, izo nka zikaba zigera ku bihumbi bibiri na Magana atanu (2500).

Umuyobozi wari uyoboye inama hamwe n’abandi bayobozi bayitabiriye bakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette, hari n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero ndetse n’uw’Akarere ka Rutsiro. Hari nanone n’intumwa zihagarariye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara yari aherekejwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CP RUTIKANGA Rogers n’uhagarariye ubuyobozi bw’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Lt Col. KAYUMBA Alphonse.

Hari kandi abayobozi b’uruganda rwa Mukamira Diary, uhagarariye uruganda rw’ Inyange , abakozi baturutse muri RAB.

Hafashwe ingamba zo kugemura mu buryo butunganye amata u ruganda rw’amata rwa mukamira n’izo gukumira no guhana amakuru ajyanye n’uburyo bwo kumenya abatwara amata mu buryo bwa magendu, cyane cyane ko ayo mata aba adafite ubuziranenge.

Share Button