Mu cyumba cy’inama cya Volcanoes Gate Motel, kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21/9/2018, hasojwe amahugurwa yateguwe na Rwanda Interfaith Council on Health (RICH), bisobanura”Urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima” , urugaga ruterwa inkunga na Oxfam.

Aya mahugurwa yatangiye ku itariki ya 17/9/2018 asozwa ku wa 21/9/2018,

Kuya 17-18 Nzeri 2018, hahuguwe abana bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV)bagera kuri mirngo itatu na bane(34).

Aba bana bahuguwe kuri gahunda yo gukumira kurwanya GBV , banahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Aya mahugurwa yakoreshejwe na RICH ifatanyije n’abakozi ba Isange One stop center; amahugurwa yabereye ku bitaro bya Shyira.

Ku ya 19-21Nzeri 2018, hahuguwe abafashamyumvire ijana na batanu (105) baturutse mu Mirenge (6) mu kurwanya no gukoumira GBV. Abo bahuguwe baturutse mu byiciriro bitankukanye: CNF,CNJ, Abajyanama b’ubuzima, Inshuti z’umuryango, abahagarariye amakoperative, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abanyamadini, abahagarariye Inama Njyanama z’Imirenge..

Muri aya mahugurwa’’ Urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima” rwafatanyije na DPC w’Akarere ka Nyabihu,Senior Sup. BYUMA Paul na DCLO w’Akarere ka Nyabihu, CIP Theresie MUSHIMIYIMANA.

Hari kandi umukozi wa Oxfam, Mme INGABIRE Eugenie, umukozi ushinzwe gukurikirana umushinga mu Karere. Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Bwana SIMPENZWE Pascal.

Share Button