Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri 2018, mu Karere ka Nyabihu twifatanyije na Hon. Senator BIZIMANA Evariste, uwo muganda ukaba wabereye ku rwego rw’Akarere mu Murenge wa Kintobo, Akagari ka Kintobo, mu Rwunge rw’amashuri rwa Kintobo, aho abitabiriye umuganda bashije ikibanza kizubakwamo ibyumba by’amashuri kuri iki kigo.

Umuganda wakorewe mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu. Mu Murenge wa Rambura, Hon. HINDURA Jean Pierre yaje kwifatanya n’abaturage ba wo muri iki gikorwa cy’umuganda.

Ku rwego rw’Akarere, uyu muganda witabiriwe n’abakozi b’Akarere, inzego z’umutekano zikorera ku rwego rw’Akarere n’abaturage baturutse mu Tugari tugize uyu Murenge.

Hatanzwe ikiganiro ku bumwe n’ubwiyunge gifite insanganyamatsiko igira iti:’’ Duharanire ubumwe n’ubwiyunge mu muryango’’. Hatanzwe kandi ikiganiro kijyanye no kubarura ubutaka bwa Leta, ikiganiro kijyane no gutera ibiti n’amashyamba ndetse n’ikiganiro kijyanye n’ijwi ry’umuturage. Hafashwe n’umwanya wo gutanga ibitekerezo, kubaza ibibazo byasubijwe n’izi ntumwa za rubanda bafatanyije n’inzego zibanze.

Share Button