Ku wa 18/10/2018, mu Mirenge yose igize Akarere ka Nyabihu hizihijwe umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro.

Ku rwego rw'Akarere ka Nyabihu, ibirori byabereye mu Murenge wa Rugera , Akagari ka Gakoro, Umudugudu wa Nyakigezi . Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu Madame MUKANDAYISENGA Antoinette. Hari n'abayobozi batandukanye ku rwego rw'Akarere ndetse no ku rw'Umurenge. Hari kandi abahagarariye n'inzego z'umutekano.

Umuyobozi w'Akarere yatanze ubutumwa bwinshi abugeza ku bari bateraniye muri ibyo burori. Ubwo butumwa bwari bukubiye mu nsanganyamatsiko y'umunsi igira iti: "Twubake umuryango twifuza, turwanya gusambanya abana".

Muri uyu muhango hagaragaye n' ibindi bikorwa bitandukanye. Harimo;

✔Guhigura no guhiga imihigo ya CNF,
✔Kuremera abagore batishoboye:
Baremewe amatungo harimo
Inka 1
intama 2
ihene 1.
Habaye kandi igikorwa cyo,
✔Guhemba abagore babiri biteje imbere, bakaba bahawe ibihumbi ijana by'amafaranga y'u Rwanda(100 000 frs), kuri buri wese.

Share Button