Ku wa gatandatu, tariki ya 27 Ukwakira 2018, mu Mirenge yose igize Akagari ka Nyabihu habaye umuganda ngarukakwezi . Ku rwego rw’Akarere uyu muganda wabereye mu Mirenge ibiri ariyo Jomba na Karago.

Umuganda wakorewe mu Murenge wa Jomba;

Uyu muganda wabereye mu Kagari ka Nyamitanzi, Umudugudu wa Rugera.

Hakorwa imirimo yo gusibura imirwanyasuri mu ishyamba rya Leta ringana na Hegitari 7,5.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, harimo;

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinette,

Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB ku rwego rw’Igihugu, Madame Isabelle KARIHANGABO,

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco, Bwana BOSENIBAMWE Aime’,

Umuyobozi wa RIB mu Ntara y’Iburengerazuba,

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyabihu,

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Nyabihu,

Umuyobozi wa Police mu Karere ka Nyabihu,

Uhagarariye NISS mu Karere ka Nyabihu,

Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyabihu,

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu,

Uhagarariye CNLG,

Uhagarariye Prison Fellowship n’abandi.

Abitabiriye umuganda wabereye mu Murenge wa Karago;

Mu mu Murenge wa Karago, uyu muganda ngarukarukwezi wabereye mu Kagari ka Gatagara , Umudugudu wa Bikereri. Abaturage n’abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’Umuyobozi ushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’urugo mbonezamikurire muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Anita ASIMWE akaba yari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imiberebo y’abaturage, Bwana SIMPENZWE Pascal.

Habaye igikorwa cyo gutwara amabuye yo kubaka ibyumba by’amashuri kuri Groupe Scolaire ya Gatagara.

Dr. Anita ASIMWE akaba yari n’umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yasuye ahazubakwa urugo mbonezamikurire, anifatanya n’abaturage kuhatera ibiti n’imbuto ziribwa.

Muri iki gikorwa cy’umuganda hatanzwe ubutumwa bukubiye mu ngingo zitandukanye zikurikira;

Kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga,

Kurwanya icuruzwa ry’abantu,

Kurwanya gusambanya abana,

Kurwanya icuruzwa ry’ibiyobyabwenge.

Kwitabira gahunda za Leta zirimo;

Kuteza imbere ibigo mbonezamikurire,

Guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi mu bana, abagore batwite n’abonsa,

Guteza imbere gahunda ya Ndi Umunyarwanda,

Guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Share Button