Ibikorwa remezo mu Karere ka Nyabihu

Ibikorwa remezo mu Karere ka Nyabihu bikomeje kuvana abaturage mu bwigunge. Mu duce tutagerwagaho n' imihanda ikoze neza, amashanyarazi ndetse n' amazi meza, ubu abaturage barasubijwe nyuma yo kubigezwaho, kuko bikomeje kubafasha kwiteza imbere. FUNGURA HANO UREBE IBYAGEZWEHO

 

Fungura hano urebe itegeko rigenga imihanda

Andi mategeko arebana n' ibikorwa remezo

 Ahandi wasanga amakuru: MININFRA; REG; WASAC; RHA

IKORANABUHANGA MU KARERE KA NYABIHU

Mu rwego rwo kwihutisha akazi ndetse no gutanga serivisi, hasigaye hifashishwa ikoranabuhanga. Akaba ari muri urwo rwego, mu Karere ka Nyabihu hagezweho ibi bikurikira:

Ibikoresho by’ ikoranabuhanga

-Ubu abakozi bose bo ku Karere bafite mudasobwa zibafasha gukora akazi kabo ka buri munsi.

-Urwego rw’ Umurenge n’Utugari narwo rwagejejjweho mudasobwa zibafasha mu kazi ka buri munsi.

Murandasi (Internet)

-Abakozi bose bakorera ku Karere bagejejwe internet ya fiber optic babasha gukoresha kuri mudasobwa cg kuri telefone.

-Imirenge ikoresha internet ya modem, ariko guhera uyu mwaka 2017 hakaba haratangiye gahunda yo kuyigezaho internet ya WIMAX, aho bishoboka bakagezwaho fiber optic cyangwa 4G.

Urubuga ntangazamakuru (Website)

-Ubu Akarere gafite urubuga ntangazamakuru (Website) arirwo www.nyabihu.gov.rw, ahatangazwa ibikorwa binyuranye bikorerwa abaturage.

Video conference

-Ubu Akarere gafite icyumba cya Video conference kifashishwa mu gukurikirana inama zibera mu gihugu bidasabye gusesagura amafaranga akoreshwa mu ngendo bajya aho inama zirabera.

Uburyo bw’ ikoranabuhanga bwo kubika no guhererekanya inyandiko (Document Tracking and WorkflowManagement)

-Ubu mu Karere ka Nyabihu hari uburyo bw’ikoranabuhanga (Document Tracking and WorkflowManagement) cg E-mboni bufasha kubika no guhererekanya inyandiko zinjiye mu Karere mu buryo bw’umutekano wizewe.

Hashyizweho ahantu abaturage bahugurirwa cg bakahabonera serivisi z’ ikoranabuhanga (BDC/SAP, BDF n’ibyumba mpahabwenge)

-Ubu mu Karere ka Nyabihu hari BDC/SAP ebyiri ndetse n’ibyumba mpahabwenge 9 ( 5 byatangiye gukora naho 4 birimo gushakirwa abakozi) bifasha abaturage mu kw’ihugura ku ikoranabuhanga ndetse bakahabonera na zimwe muri serivisi zijyanye naryo. Ikigo BDF nacyo gihugura kandi kigatanga serivisi z’ ikoranabuhanga ari nako gifasha abaturage mu gukora imishinga ndetse no kubageza ku nguzanyo.

Uburyo bw’ itumanaho (CUG)

Ubu mu Karere ka Nyabihu hashyizweho uburyo bw’ itumanaho buhuriweho (CUG) bwo guhamagarana hakoreshejwe telefone igendanwa guhera ku Muyobozi w’ Umudugudu kugeza ku bakozi bakorera ku rwego rw’ Akarere. Ibi bikaba byihutisha akazi mu buryo bwo guhererekanya amakuru.

Uburyo bw’ ikonabuhanga bwo kubona serivisi zitandukanye hifashishijwe telefone

Mu Karere ka Nyabihu kimwe n’ ahandi mu gihugu, abaturage basigaye babasha kubona zimwe muri serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa. Muri izo serivisi twavuga: mobile money, TIGO cash, Airtel money, e-banking, Irembo,…….).

 

 

Ahandi wasanga amakuru: MYICT