UBUHINZI MU KARERE KA NYABIHU

IMITERERE Y’AKARERE

  1. Akarere kagizwe na 90% by’imisozi miremire, muri rusange ikaba ifite ubuhaname buri hejuru ya 55%;
  2. Ubutaka bw’Akarere ni umusenyi, ibumba rivanze ndetse n’ubw’ibirunga. Ubutaka bukungahaye ku myunyu ngugu;
  3. Igipimo cy’imvura kigiye kuba kimwe mu mezi y’umwaka, kikaba kigera kuri 1400 mm ku mwaka. Akarere gafite ikirere cyiza, aho ubushyuhe bugera kuri 150C bukaba buberanye n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
  4. Akarere kagizwe na 90% by’imisozi miremire, muri rusange ikaba ifite ubuhaname buri hejuru ya 55%;
  5. Ubutaka bw’Akarere ni umusenyi, ibumba rivanze ndetse n’ubw’ibirunga. Ubutaka bukungahaye ku myunyu ngugu;
  6. Igipimo cy’imvura kigiye kuba kimwe mu mezi y’umwaka, kikaba kigera kuri 1400 mm ku mwaka. Akarere gafite ikirere cyiza, aho ubushyuhe bugera kuri 150C bukaba buberanye n’ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.

Ubuso bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi: 37.262 ha (70%);

Impuzandengo y’ubutaka ku muryango : 0.6 ha

Ubukungu bw’Akarere ka Nyabihu bugizwe ahanini n’ubuhinzi ngandurarugo, aho ingo nyinshi ari abahinzi bato.

- Ikigereranyo cy’abaturage 74% ubukungu bwabo bushingiye ku mikoreshereze y’ubutaka. (Byavuye: Nyabihu DDP 2013-2018, P. 7).

- Ibihingwa byatoranijwe mu Karere ni ibigori, ibirayi, ibishyimbo, ingano, urutoki, imboga n’imbuto, icyayi, ikawa n’ibireti;

- Imboga ziboneka harimo ibitunguru, amashu, dodo, karoti, beterave, hari kandi imbuto, harimo cyane cyane ibinyomoro n’avoka;

UBUTAKA BUHINGWA KU MWAKA KU BIHINGWA BYATORANYIJWE

 

Ibihingwa 

 

Ikigereranyo cy’ubuso (ha) buhuzwa (average by year, A&B season) 

Ibigori

6964

Ibishyimbo

7103.5

Ingano 

3903

Ibirayi

9631

Urutoki

1180

Ikawa

269.5

Icyayi

1218.62

Ibireti

1760

Imboga n’imbuto

1120

Ubutaka buhingwa, ibyagezweho n’ ibiteganyijwe

 Iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza agenga imiti n'ifumbire mvaruganda

Itegeko rigenga imbuto n’amoko y’ibihingwa mu Rwanda.

 

 

Guhuza ubutaka

Ubuhinzi ni umwuga ukorwa n’Abanyarwanda benshi ugereranije n’indi myuga. Ni muri urwo rwego, mu Rwanda hashyizweho gahunda zo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro wabo ndetse no kudahinga ibyo bakoresha mu ngo zabo gusa ahubwo bagasagurira n’amasoko, bityo ubuhinzi bukabateza imbere.

Ibirayi, ingano, ibishyimbo n’ibigori ni bimwe mu bihingwa byatoranijwe mu guhuza ubutaka mu karere ka Nyabihu
Zimwe mu ngamba zafashwe mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi no guhesha agaciro ibihingwa byatoranijwe, harimo gahunda yo guhuza ubutaka, aho abahinzi bahinga igihingwa kimwe mu butaka bwabo bo mu gace runaka begeranye, bikoroha gukoresha inyongeramusaruro mu buhinzi ndetse n’amafumbire ari nako banagirwa inama n’abashinzwe iyamamazabuhinzi mu duce twabo ku buryo bworoshye bityo umusaruro ukiyongera iyo hatabonetse Ibiza cyangwa izindi mbogamizi.
Gahunda yo guhuza ubutaka kandi inatuma abahinzi basarurira hamwe umusaruro wabo iyo bejeje,bakawanikira hamwe kandi bakawuhunikira hamwe, ku buryo no kuwushakira amasoko byoroha iyo abahinzi bakoze mw’ubwo buryo bwo guhuza ubutaka. Mu karere ka Nyabihu naho iyo gahunda yo guhuza ubutaka yarakozwe mu duce tukagize.

Urugendoshuri rwakorewe mu Karere ka Gicumbi

Urugendoshuri

Tariki ya 27 na 28 werurwe 2014 abajyanama bagize Inama Njyanama y'Akarere ka Nyabihu bakoreye urugendo shuri mu Karere ka Gicumbi.

Mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi aribyo shingiro ry'ubukungu kandi bikorwa n'abaturage benshi b'Akarere ka Nyabihu, abagize Inama njyanama y'Akarere bakoreye urugendo shuri mu Karere ka Gicumbi, Uturere dufite byinshi duhuriyeho.

ibikorwa byasuwe,

i. mu buhinzi hasuwe uburyo bwo kurwanya isuri hakoreshejwe amaterasi ndinganire agaragara cyane mu gice kinini cy'Imirenge 21 igize Akarere ka Gicumbi akaba yarakozwe mu buryo bw'inkunga ya Leta (VUP, MINANGRI), uburyo bw'umuganda w'abaturage muri gahunda ya Twibature n'abandi baterankunga (Helpege Rwanda,.......). Ayo materasi yose ahingwaho ibihingwa byatoranijwe mu Karere ka Gicumbi (ibishyimbo, ingano, ibigori n'ibirayi) kandi mu buryo buhuje ;

ii. mu bworozi, hasuwe Vision Business Company, ikora ubworozi bw'ingurube ku buryo bwa kijyambere, ikaba ifite ubwoko bwa Landrace, Large white na Pietree butanga inyama ku buryo ingurube imwe igeza ku biro 300, i kilo kimwe kigurishwa Frw 3,000 ;

iii. mu miturire, hasuwe umudugudu ntangarugero wa Kabeza, Akagari ka Nyamiyaga mu Murenge wa Rubaya, ugizwe n'ingo 44, zororera inka mu buryo bw'igikumba zirenga mirongo inani, ikiraro gikurwamo amase ahagije akoreshwa kuri biogaz ifitwe na buri rugo.

Amazi afatwa ku mazu y'umudugudu ahurizwa hamwe mu bigega, akagira na robinet imwe ivomwaho n'abagize izo ngo . aha abajyanama bahigiye uburyo buhamye bw'imicungire y'imikoreshereze y'amazi kuko hari koperative iyacunga, abari muri uwo mudugudu bakaba batanga Frw 500 ku kwezi, naho abandi badatuye muri uwo mudugudu bakaba bagura ijerekani imwe bakaba bayigura Frw 20.

ANDI MAKURU KU BUHINZI

Andi makuru ku buhinzi wayareba ku rubuga rwa MINAGRI, RAB