Ubworozi mu Karere ka Nyabihu

Mu karere ka Nyabihu hakorerwa ubworozi butandukanye, amatungo maremare (inka) aho amenshi abarirwa mu nzuri za Gishwati, amatungo magufi ( intama, ihene, ingurube, inkoko, inkwavu,.) Ubworozi bw’ amafi ndetse n’ inzuki.

Mu rwego rwo kubyaza amata umusaruro, Kubufatanye na Landolakes hatanzwe ibikoresho bya kijyambere bikora fromage. Hanatanzwe amahugurwa yo gukora fromage zifite ubuziranenge

Gahunda ya Girinka nayo ishyizwe imbere, aho abaturage ubwabo bagenda baziturirana, bityo bigatuma iyi gahunda igera kuri benshi.

IBINDI K'UBWOROZI BW’AMATUNGO MU KARERE

AMABWIRIZA MASHYA  YA GIRINKA

Iteka rya Minisitiri rigenga uburyo bwo gukusanya, gutwara no gucuruza amata