UBUCURUZI N’UBUKUNGU MU KARERE

Akarere ka Nyabihu ni Akarere kari mu Turere tw‘ U Rwanda dufite ubutumburuke bwo hejuru, ubukungu bw'ako bushingiye k'ubuhinzi n'ubworozi kugera kuri 74%, Ubuhinzi bushingiye ahanini ku bihingwa ngandurarugo, ibirayi, ibishyimbo, ibigori, urutoke n'ingano,..;

Ibihingwa ngengabukungu ni icyayi, ibireti ni ikawa;

Ubworozi buteye imbere kubera inzuri za Gishwati, bugizwe ahanini n'inka, ariko haboneka n'amatungo magufi yiganjemo ihene n'intama, haboneka ingurube n'inkoko,..

Ubucuruzi bufite umwanya ukomeye mu bukungu bw'Akarere, aho dusanga santere 4 z'ubucuruzi zikomeye, Mukamira, Vunga, Kora na Gasiza, ariko hariho n'izindi santere zatangiye gutera imbere: Kareba, Jenda, Pansezi,Gashyushya, Kabashumba,...

Akarere ka Nyabihu kambukiranyamo imihanda igendwa cyane: Musanze – Shyira, Musanze-Mukamira Rubavu na Mukamira-Kabaya-Ngororero.

Ibindi ku buryo burambuye wareba hano