Inganda mu Karere ka Nyabihu

Ubu mu Karere ka Nyabihu, hari uruganda rw' ibirayi rwitezweho gutunganya umusaruro mu kubika neza ibirayi mu buryo burambye, ndetse no kubibyazamo ibindi biribwa. Uru ruganda ruje rusanga urw' icyayi rusanzwe rukora ndetse n' urundi rw' amata rwitezweho gutanga umusaruro ku bikomoka ku mata.

 

Akarere ka Nyabihu gafite ubutaka bwagenewe kubakwamo inganda (industrial Park), bungana na ha 44; Inganda 3 zimaze kwemerwamo ibibanza, uruganda rukora sima,urukora amabati, n’urutunganya ibikomoka ku biti.