ABAYOBOZI GUHERA KU KAGARI BIYEMEJE IMPINDUKA
Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Madamu MUKANDAYISENGA Antoinnette, yayoboye inama yize ku byavuye mu mwiherero w’iminsi ine w’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze wabereye i Gako.
Iyi nama yitabiriwe na Komite Nyobozi y’Akarere, Inzego z’Umutekano, Abayobozi b’amashami, ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugari. Mu biganiro byagarutsweho, hasuzumwe ibyemezo byafatiwe muri uwo mwiherero hagamijwe kureba uburyo byashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo kunoza imikorere y’Akarere n’inzego zose zaryo.
Madamu MUKANDAYISENGA Antoinnette yasabye buri muyobozi guhindura imikorere, gukorana umurava no kurangwa n’ukuri mu makuru n’amakuru y’isuzuma atangwa, ndetse no kunoza umutekano n’isuku mu Karere hose. Yibukije ko umuyobozi mwiza arangwa no gutanga serivisi yihuse kandi inoze, gukorera mu mucyo, no kwemera kubazwa ibyo ashinzwe.
Yanibukije kandi ko ubugwaneza no kwishyira mu mwanya w’uje akugana ari ingenzi mu kunoza serivisi zinyuzwa ku baturage. Yasoje asaba abayobozi bose gushyira umuturage ku isonga mu byo bakora byose, kuko ari we Akarere gakorera kandi ari we ufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange.