Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Bigogwe: Hasorejwe Ukwezi Kwahariwe Umuryango,Imiryango 10 Isezerana byemewe m'amategeko

Mu murenge wa Bigogwe mu Kagari ka Kijote hasojwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ukwezi kwahariwe Umuryango, byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gukomeza kubaka umuryango nyarwanda utekanye kandi ushoboye. Ni igikorwa cyitabiriwe na HABANABAKIZE Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Mu byakozwe muri iki gikorwa,imiryango 10 yashyingiwe byemewe n’amategeko, abana bahabwa amata hagamijwe gukomeza kurwanya imirire mibi,hakorwa kandi ubukangurambaga bwo gusuzuma indwara zitandura. Hanaremerwe umuryango umwe wahabwaga inka, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’abaturage no kubafasha kwiteza imbere binyuze mu bworozi.

Mu ijambo rye,HABANABAKIZE Jean Claude yashimye by’umwihariko Umuyobozi w’Igihugu,Perezida Paul KAGAME, na Minisiteri ifite Umuryango mu nshingano (MIGEPROF),ku bufatanye bugenda butuma ibikorwa bigamije guteza imbere umuryango bigera ku baturage mu buryo bubafasha kwihuta mu iterambere.

Yashimiye kandi abaturage bitabiriye iki gikorwa, anasaba imiryango yashyingiwe kubaka umuryango mwiza, utekanye kandi uzira amakimbirane, kuko ari rwo rushingiro rw’iterambere ry’igihugu. Yagarutse ku kamaro ko kubaho mu buzima buzira umuze, kwita ku mirire y’abana no kubashishikariza kujya ku ishuri, ndetse no guca ukubiri n’ibyangiza umuryango birimo inzoga zitemewe, imyanda n’indi migenzo mibi ibangamira imibereho myiza.

Abaturage bitabiriye iki gikorwa bishimiye serivisi bahawe, bashimira ubuyobozi bw’Akarere n’inzego zose zifatanyije mu gutegura iyi gahunda, bavuga ko ibafasha kumenya no gushyira mu bikorwa inshingano z’umuryango uhamye, uharanira gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.