Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

BIGOGWE: HATASHYWE AMAZU 30 INGABO NA POLISI Y’U RWANDA BUBAKIYE ABATISHOBOYE

Minisitiri w’Intebe, Hon. Dr. Justin NSENGIYUMVA, kuri uyu munsi yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Nyabihu, Umurenge wa Bigogwe, kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 32, ari kumwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Ubahagarariye Ingabo na Polisi muri iyo Ntara, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu n’abandi banyacyubahiro.

 

Ibirori byabereye mu Kagari ka Kijote, bibimburirwa no gutaha inzu 15 za Two in One zubakiwe imiryango 30 itishoboye mu Mudugudu wa Bikingi, zubakwa ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’abaturage. Izi nzu zatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 45, zubakwa mu gihe cy’amezi atatu, nyuma y’uko imirimo yo kuzubaka itangijwe ku wa 9 Werurwe 2026.

 

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko ubufatanye bw’Ingabo, Polisi n’abaturage bwagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo Kwibohora, anasaba abaturage gukomeza kurinda umutekano, gusigasira ibyagezweho, gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, gukunda umurimo, guteza imbere imibereho, kohereza abana bose mu ishuri no kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

 

Yasoje yibutsa ko urugendo rwo Kwibohora rugikomeje, asaba buri Munyarwanda gukomeza kurugiramo uruhare binyuze mu bikorwa biteza imbere Igihugu n’imibereho myiza y’abaturage.