Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

DHS7: MU NTEKO Z’ABATURAGE, ABITABIRIYE BIYEMEJE GUHINDURA IBITAGENDA NEZA

Kuri uyu wa 03 Ugushyingo 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu w’agateganyo, Bwana MUGIRANEZA David, mu nteko z’abaturage zabereye mu tugari dutandukanye tw’Akarere, yakiriye itsinda ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu nteko yabereye mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Jenda. Iri tsinda ryaganirije abaturage ku byavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS7), ribasaba kubisesengura no kugira uruhare mu gukemura ibibazo bigaragara mu mibereho yabo.

Mu ngingo zaganiriweho harimo imibanire mu miryango n’ingaruka z’amakimbirane yo mu ngo, inda ziterwa abangavu n’ingamba zo kuzirinda, imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, kwirinda Virusi itera SIDA, ubuvuzi bw’ababyeyi batwite, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no mu ngo, isuku n’isukura, ndetse n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), n’izindi ngingo zirebana n’ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Nyuma y’ibiganiro, abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, gutanga ibitekerezo no kugaragaza ingamba zafatwa mu gukemura ibibazo byagaragajwe. Bashimangiye ko bagiye kugira uruhare rugaragara mu guhindura ibitagenda neza, bakaba biyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ubushakashatsi buzongera gukorwa buzagaragaze impinduka nziza n’iterambere rifatika, bimwe mu bibazo byagaragajwe uyu munsi bikaba byarabaye amateka binyuze mu bufatanye bwabo.