Guverineri Ntibitura yifatanyije n’Abaturage gushyira inyongeramusaruro ku bigori
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya FOBASI, none kuwa 06 Ugushyingo 2025,Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana NTIBITURA Jean Bosco, ari kumwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu n’izindi nzego z’umutekano n’ubuhinzi, yifatanyije n’abaturage bo mu Mudugudu wa Mukaka, Akagari ka Mpinga mu Murenge wa Shyira, mu gikorwa cyo gushyira inyongeramusaruro ku bigori.
Iyi site ihinzeho ibigori ku buso bungana na hegitari 29.7, ikaba iri mu zihanzwe amaso mu kongera umusaruro w’ibigori mu Karere ka Nyabihu n’Intara yose.
Mu ijambo rye, Bwana NTIBITURA Jean Bosco yashimiye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda ku rwego rwo hejuru rw’ubwitange agira ku mibereho y’abaturage, birimo no kubagezaho inyongeramusaruro y’ubuntu igamije kuzamura umusaruro no gutuma buri rugo rugira uruhare mu kwihaza mu biribwa.
Yasabye abahinzi bo mu Murenge wa Shyira gukomeza kwita ku bihingwa byabo, gukurikiza inama z’abagoronome no guharanira umusaruro mwinshi kugira ngo iyi gahunda yeze imbuto zitezwe.
Nyuma yo kwifatanya n’abaturage mu murima, Umuyobozi w’Intara n’itsinda bari kumwe bakomeje uruzinduko basura amazu ari kubakirwa imiryango yasenyewe n’ibiza mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Uru ruzinduko rwasojwe no gusura Ishuri ryisumbuye rya GS Shyira, aho Guverineri Ntibitura yaganiriye n’abanyeshuri, abasaba gukorana umurava, kwiga bagamije kuzaba abakozi b’indashyikirwa, no gukoresha neza amahirwe igihugu kibaha mu rwego rwo kwiyubakira ejo hazaza heza.