HAKIRIWE INDAHIRO Z’ABAJYANAMA 21 B’IMIRENGE ITANDUKANYE
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu w’agateganyo, Bwana MUGIRANEZA David, yakiriye indahiro z’Abajyanama 21 b’Imirenge itandukanye batabashije kurahira ku munsi w’amatora, kubera impamvu zitabaturutseho.
Mu butumwa yabagejejeho, yabasabye kudatatira indahiro barahiriye, kwita ku nshingano bahawe, kuzinoza uko bikwiye, kurangwa n’ubunyangamugayo n’ubwitange.
Yabasabye kandi guharanira inyungu z’abaturage bahagarariye no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’Igihugu muri rusange. Iki gikorwa cyabereye mu cyumba cy’Inama kiri mu Nyubako y’Akarere ka Nyabihu.
