IKIRARO CYO MU KIRERE CYA SHYIRA, CYATEJE IMBERE IMIGENDERANIRE N’UBUHAHIRANE
Abaturage bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu n’abo mu Murenge wa Mugunga muri Gakenke bishimiye irangira ry’ikiraro cyo mu kirere cyubatswe mu murenge wa Shyira, kizafasha koroshya ingendo n’ubuhahirane hagati y’impande zombi.
Iki kiraro kizafasha cyane abaturage bakeneye serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko ababyeyi batwite bajyanwaga ku Bitaro bya Shyira banyuze mu nzira ndende. Mukarubega Florida, umwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Murenge wa Mugunga, yavuze ko iki kiraro kizagabanya ibibazo byaterwaga n’urugendo rurerure rwatumaga hari n’ababyeyi bashobora kubyarira mu nzira bataragera kwa muganga.
Si mu rwego rw’ubuzima gusa iki kiraro gifitiye abaturage akamaro. Cyanakemuye ikibazo cy’abahinzi n’abacuruzi bo muri Gakenke bajyanaga umusaruro wabo ku Isoko rya Vunga ryo mu Murenge wa Shyira banyuze mu nzira zigoranye cyangwa bakifashisha ubwato butizewe ku mutekano wabwo.