INAMA Y’UMUTEKANO YAGUYE Y’AKARERE YIBANZE KU MUTEKANO N’IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Uyu munsi hateranye Inama y’Umutekano yaguye y’Akarere, iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Mme MUKANDAYISENGA Antoinette, igamije gusuzuma ishusho y’umutekano no kurebera hamwe ingamba zo kurushaho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Muri iyi nama, hasuzumwe uko umutekano wifashe muri rusange, hanagarukwa ku kibazo cy’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ingamba zo kugikumira. Abitabiriye banasesenguye uburyo ibibazo by’abaturage bikemurwa, hibandwa ku kunoza imikoreshereze ya sisitemu ya MBAZA kugira ngo ibibazo bitangirwa amakuru bikurikiranwe kandi bikemurwe mu buryo bunoze kandi ku gihe.
Inama kandi yagarutse ku myiteguro y’itangira ry’amashuri, isuku, ingamba zo gukumira no guhangana n’ibiza, ndetse n’Ubwisungane mu Kwivuza (MUSA), by’umwihariko ku bijyanye no kwishyura ubwisungane. Hanaganiriwe ku mitangire ya serivisi z’ubutaka zihabwa abaturage.
Abitabiriye inama basabwe gukomeza gufatanya no kwihutisha serivisi, cyane cyane iz’ubutaka, no gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage mu buryo bwihuse, buboneye kandi burambye.
Iyi nama yashimangiye ko ubufatanye bw’inzego zose ari ingenzi mu gukomeza kubungabunga umutekano, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kubagezaho serivisi nziza kandi ku gihe.