NYABIHU: HATASHYWE INYUBAKO NSHYA ZA RWANDA CODING ACADEMY
Ku wa 20 Ugushyingo 2026, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu w’Agateganyo, Bwana MUGIRANEZA David, yakiriye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Madamu Claudette IRERE, Ambasaderi wa Repubulika ya Koreya mu Rwanda n’abandi bayobozi, mu birori byo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya za Rwanda Coding Academy Campus.
Izi nyubako nshya zubatswe ku nkunga ya Guverinoma ya Repubulika ya Koreya, binyuze mu Kigo gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga cya Koreya (KOICA). Zifite ibyumba byigirwamo bigezweho n’ibikoresho byihariye bijyanye n’amasomo ahatangirwa, bigamije kunoza ireme ry’imyigire no gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi ngiro bujyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Iki gikorwa ni indi ntambwe mu rugendo u Rwanda rukomeje rwo guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga, guteza imbere udushya no gutegura urubyiruko guhangana n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo rishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.
By'umwihariko, inyubako n'ibikoresho bishya bizafasha Rwanda Coding Academy kongera ubushobozi mu gutegura no gutoza abahiga mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa (Software Developers), guteza imbere udushya no kugira uruhare mu kwagura ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga.

